Bibiliya YERA, Bibiliya NTAGATIFU NA Bibiliya ijambo RY'IMANA

BIBILIYA YERA, NTAGATIFU … Screenshot
BIBILIYA YERA, NTAGATIFU … Screenshot
BIBILIYA YERA, NTAGATIFU … Screenshot
BIBILIYA YERA, NTAGATIFU … Screenshot
BIBILIYA YERA, NTAGATIFU … Screenshot
Update
Mar 27, 2023
Installs
100,000+
Rate
0
Iyi porogarmau ikubiyemo Bibiiya z'ubwoko 3 zikoreshwa mu Rwanda ari zo: Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Mpuzamatorero yitwa Bibiliya Ijambo ry'Imana. Iyi porogaramu ufunguka bwa mbere iba isoma Bibiliya Yera ariko mushobora guhitamo uko mubishatse iyo musoma mu gihe porogaramu yafungutse.

Iyi porogaramu ishobora gushakisha ijambo riri muri Bibiliya, ikabereka igitabo, igice ndetse n'umurongo riherereyemo. Mbere yo gushakisha ni ngombwa ko mubanza guhitamo imwe muri Bibiliya mushakiramo cyangwa se igitabo cya Bibiliya mushakiramo.

Birashoboka ko mutoranya imirongo mwatonesheje muzakenera gusoma bundi bushya. Iyo mutoranije umurongo igihe cyose mushobora kuwubona mufunguye hasi y'aho muhitiramo ubwoko bwa Bibiliya.

Binyujijwe mu izindi porogaramu nk'iz'imbuga nkoranyambaga, mushobora gusangiza imirongo ya Bibiliya na bagenzi banyu bakoresha izindi porogaramu. Kugirango mubigereho, kimwe no gutoranya umurongo, mugomba gukanda igihe kirekire ku murongo mwabona akadirishya kabyerekana mukarekura.